Kongera intungamubiri mu biribwa bikorwa he ku isi?
Ikigo cyahawe inshingano yo kongera intungamubiri mu biribwa kiri OTAWA muri Kanada cyashyiriwe kurandura burundu ibibazo biterwa no kubura vitamini n'izindi ntungamubiri. Kugeza ubu cyabonye abantu bose ku isi bafite ibibazo baterwa no kubura vitamini n'intungamubiri mu mubiri- abashakashatsi b'icyo kigo bagaragaje ko umubare w'abantu barenga 30% mu batuye ku isi barwaye indwara ziterwa no kubura vitamini n'inyunyu ngugu mu mubiri.
Ibihugu bifite abaturage bazahajwe n'icyo kibazo biherereye muri afurika, Amerika yo hagati, u Bushinwa na Aziya y'amajyepfo y'uburasirazuba. Icyo ibihugu byinshi by'indyo nkene rubanda rwa giseseka ku isi bamenyereye mu mirire yabo. Nta kibazo kindi ku isi gikeneye gukemurwa byihuse cyangwa cyagirira isi akamaro nko guhangana n'ibibazo by'ubuzima biterwa na SIDA, Maraliya, igituntu, indyo ikennye kuri karorine ndetse n'indwara y'umuriro. Vitamini n'imyunyu ngugu ni ingirakamaro mu gukungahaza umubiri ku bivumbikisho. Indwara ziba ibikatu kubera imirire mibi. Nyamara kandi byoroshye cyane kuzikamira. Ziba ziturutse cyane cyane kubindi byorezo bikomeye bihangayikishije isi. Umwana uvutse afite ibibazo mu bwonko nk'igicuri ntafatwa nk'aho Atari umwana ahubwo bamwitaho batitaye ko iyo ndwara azayimarana igihe kirekire bityo bagatanga amadorari agera mu bihumbi ijana bamuvuza indwara yagombye kukumirwa hakoreshejwe gusa 1/20 cy'idorari mu mwaka. Dufashe nk'urugero rw'indwara ziterwa n'indyo nkene ubwo buryo bwo kuzirinda mu buvuzwe haruguru bwatuma umuryango wunguka inshuro 20.000 mu mwaka. Abanyamuryango b'umushinga Mwana gira Ubuzima Buzira Umuze (PHC) bamaze kuba abakorerabushake bakoze iyo bwabaga ngo bakemure ikibazo cyo kongera intungamuburi mubiribwa ntibigire icyo bitanga, biyemeje gushyiraho itegeko rirebana nabyo bakabikora bafatanyije n'inganda zitunganya ibiribwa mu buryo butaziguye.
Hatabayeho amategeko muri buri gihugu hose arebana no kongera intungamubiri mu biribwa ntibyaba bigishobotse kurinda abaturage bacyo nyabyo, gupima intera igihugu cyaba kigezeho cyangwa guhangana n'uwo ari we wese washaka kubangamira abanyenganda bafatanyije n'abakorerabushake muri urwo rwego.
Izindi nyandiko mushobora gusoma:
Amategeko agena uburyo bwo kongera intungamubiri mu biribwa - Muri Afurika
Amategeko agena uburyo bwo kongera intungamubiri mu biribwa – Mu majyepfo y'uburasirazuba bw'Aziya
Amategeko agena uburyo bwo kongera intungamubiri mu biribwa Laws – Muri Amerika zombie na Karayibe
Inshamake y'amategeko n'ubukorerabushake mu ryo kongera intungamubiri mu biribwa mu gihugu bikiri mu nzira y'amajyambere (A2Z/USAID) imirongo ngenderwaho mu kongera intungamubiri mu biribwa (iyi nyandiko ni nundende kandi bitwara akanya kuyitegereza kuri interintete)

