VIEW THIS SITE IN:    ENGLISH   Français    Español    Kinyarwanda   Nepali
Abana bamaze gupfa kuvaho winjiriye kur'iyi site

Abantu bacu

David Dodson
David Dodson
Umuyobozi w'Ikirenga

Mbere yo gukora muri PHC, Bwana Dodson yari umuyobozi mukuru w'amasosiyete yigenga atandatu kandi yanakoze munama y'ubutegetsi y'amasosiyete 16 aciriritse aho yari umushoramari wigenga. Bwana Dodson yanakoze kandi mu isosiyete McKinsey & Company. Afite impamyabushobozi mu by'ubukungu, mubuyobozi n'ubucuruzi yaherewe muri Kaminuza ya Stanford.

Amy Lockwood
Amy Lockwood
Umuyobozi Nshingwabikorwa

Mbere yo gukora muri PHC, Lockwood yari Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi bw'abana mukigo Clinton Foundation kita kundwara y'agakoko ka Sida, aho yayoboye imirimo mubihugu 33 kumigabane ya Afurika, Asiya na America y'amajyepfo. Mbere yo kwinjira muri PHC, Lockwood yakoze mu mirimo itandukanye y'ikigo Mercel Management Consulting. Afite impamyabumenyi y'ikirenga muri Siyansi ya kaminuza ya Northwestern, akanagira impamyabushobozi mu miyoborere n'ubucuruzi y'ishuri rikuru ry'ubucuruzi rya Stanford.

Gayle Milla
Gayle R. Milla, RN
Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe America yo hagati

Kuva mu myaka 25 ishize, Gayle Milla yakoranye n'ibigo byita kubuzima, amavuriro ndetse akorana nabahanga mu kugabanya impfu z'abana bapfa bavuka muri Leta zunze ubumwe z'America ndetse n'ahandi. Yakuriye imirimo y'ubushakashatsi bune mugihugu cya Honduras bwageze ku ngero zikenewe zirebana n'ubuzima bw'imyororokere y'abagore bageze muzabukuru. Milla afite impamyabushobozi yo mu bitaro by'urwibutso bya Worcester, Impamyabumenyi mumiyoborere mumashuli makuru ya Smith College na North Hampton.

Nathaniel Brooks
Nathaniel Brooks
Umuyobozi mukuru

Bwana Brooks yabaye umukozi w'ubujyanama mubigo Mercel Management Consulting na Oliver Wyman. Yanakoze mukigo Intelligence Community Team kiri Booze Allen Hamilton akaba kandi yarakoze ingendo nyinshi muri America y'amajyepfo. Afite impamyabushobozi y'ishuri rikuru rya Harvard n'impamyabumenyi muri Siyansi.

Laura Rowe
Laura Rowe
Umuyobozi

Laura Rowe yabanje gukorana na Kaminuza ya Yale, mu ishuli rikuru rishinzwe imibereho myiza n'indwara z'ibyorezo aho yakoze nk'umuyobozi mukuru wa gahunda ya Hospital Management Initiative muri Ethiopia no muri gahunda ya Healthcare Management Delivery yo muri Liberia. Yakoranye n'ishuli ry'ubuvuzi rya Tufts School of Medecine, akorana n'ibigo mpuzamahanga nka UNICEF, ikigo gishinzwe igenzura ibura ry'imyunyu mumubiri, ikigo Iron Deficiency Project Advisory Service, n'ikigo k'igihugu gishinzwe ubuzima. Afite impamyabushobozi yo mw'ishuri rya Connecticut, akanagira Impamyabushobozi mu bumenyi bw'imirire muri Kaminuza y'ubuvuzi ya Tufts.

Elvis Gakuba
Elvis Gakuba
Umuyobozi Ushinzwe Afurika

Bwana Elvis Gakuba, n'Umunyarwanda wavukiye anakurira mu gihugu cy'uBurundi, umuryango we watahutse ugaruka mu Rwanda nyuma y'Itsembabwoko rya 1994. Nyuma ya mashule ye makuru muri Tanzania, akaba afite impamya bushobozi mu byubutegetsi. Bwana Gakuba yanakoze nk'umusemuzi mundimi z'Icyongereza, Igifaransa n'Ikinyarwanda, akora nk'umuyobozi mukuru mumiryango itandukanye idaharanira inyungu. Mu mirimo aheruka kubamo vuba aha, Bwana Gakuba yakoranye n'imishinga nka Fulbright Research Institute, Hunt Alternative Fund. Yashinze anayobora gahunda yanyuzwaga kuri Radio ihamagarira abantu gufasha no gushyigikira muburyo bw'amafaranga ubuvuzi bw'abana babuze amikoro. Bwana Gakuba Elvis n'umukristo witabira imirimo y'itorero akaba anitabira ibikorwa byo kwitanga mu mishinga nka Every Child.

Alicia Haley
Alicia Haley
Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi

Mbere yo kwinjira muri PHC, Alicia Haley yayoboye imirimo itandukanye yerekeranye n'uburezi hamwe n'imirimo yo kwitanga yakoreye muri Afrika y'amajyepfo nk'umwarimu w'ikigo Peace Corps cy'abanyamerika. Yakoze ingendo nyinshi muri Afrika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara, mu Burayi, no mugice cy'uburasirazuba bwo hagati. Alicia Haley afite impamyabumenyi yisumbuye muburezi bw'ibanze yaherewe mw'ishuri rikuru rya Framingham State College.

Inama y'Ubutegetsi

Stephanie Dodson
Stephanie Dodson
Umukuru w'Inama y'Ubutegetsi

Stephanie Dodson n'umwe mubashinze Strategic Grant Partners, ihuriro ry'umuryango ukorera guhanga ahazaza heza h'abana n'imiryango byo muri Leta ya Massachusetts no mu gihugu hose. Uretse kuba umwe mu bashinze PHC akaba n'ukuriye inama y'ubutegetsi, Madamu Dodson yatanze umusanzu muri gahunda ya Maranyundo Initiative anakora muri gahunda y'amahugurwa yagenewe abarimu n'abana b'abakobwa bo mu mashuri y'isumbuye mu Rwanda. Madamu Dodson yananyuze mw'ishuri rya Cambridge, akora mubijyanye n'ikoranabuhanga ndetse akorana n'ibigo nka United Way na American Heart Association. Madamu Stephanie Dodson afite impamyabushobozi mu miyoborere yaherewe mw'ishuri rya Oberlin College, akanagira impamyabumenyi mu bucuruzi yaherewe muri Kaminuza ya Stanford.

Jon Abbott
Jon Abbott

Bwana Abbot n'umukuru wa WGBH-Boston, mbere yo gukorera uwo muryango, yakoze nk'umukuru wungirije ushinzwe amajyambere n'imibanire muri PBS kuva mu mwaka wa 1992 kugeza mu 1998. Mbere y'icyo gihe yakoze imyaka itanu mu buyobozi bukuru bw'ikigo KQED kiri i San Francisco. Uretse gukorera umushinga PHC, Bwana Abbot ari mu bagize inama y'ubutegetsi ya Televiziyo Nyamerika APT. Bwana Abbot ni umunyamuryango wa Musée y'abana ya Boston, Inzu y'ubugeni ya Boston ndetse akaba n'umujyanama mumuryango Master of Liberal Arts wa Kaminuza ya Harvard. Bwana Abbot akaba afite impamyabumenyi mu miyoborere n'ubucuruzi yakuye muri Kaminuza za Columbia na Stanford.

Beth Floor
Beth Floor

Madamu Floor yakoze nk'umujyanama mu muryango Randcliffe Seminar Management, aba umuyobozi mukuru wa serivisi ya kaminuza itanga inguzanyo, ashinzwe ubucuruzi no kwamamaza mucyo bise Tufts Hearth Plan. Mu myaka 14 ishize, yakoze mu miryango idaharanira inyungu anayobora inama y'ubutegetsi y'umuryango Mother Caroline Academy, ishuri ryigenga kavukire ryo mumugi wa Boston. Kuva mu 1996 kugeza 2002 Madamu Floor yari munama y'ubutegetsi ya gahunda ya Maranyundo yita ku bana b'abakobwa, ari umwigisha ndetse akaba n'umwe mu banyamuryango ba Community in Rwanda kuva mu 2005. Madamu Floor afite impamyabushobozi mururimi rw'igifaransa yakuye mu ishuri Emmanuel College.

Bill Rodriguez
William Rodriguez, MD

Dr Rodriguez n'umuhanga mu bijyanye n'indwara zandura ndetse nibibazo rusange birebana nimiti ivura agakoko ka Sida. Yashyigikiye anatanga inkunga muri gahunda y'igihugu yita kubuzima irwanya indwara za Sida, Igituntu na Malariya, afasha gahunda nyamerika CDC Global AIDS Program yita kubuvuzi bw'Indwara ya Sida ikorera mu gihugu cya Vietnam, afasha ikigo cy'igihugu cyita k'ubuzima, afasha umuryango Bill & Melinda Gates ndetse n'umuryango mpuzamahanga wita k'ubuzima (World Health Organization). Dr Rodriguez yakoze nk'umuganga mukuru mu muryango William J Clinton Foundation, ashinzwe kurwanya no kuvura ubwandu bw'agakoko ka Sida, akaba yaranashinzwe gahunda y'ubuvuzi no kugeza imiti kubayikeneye mu bihugu 63, anatangiza gahunda y'ubushakashatsi y'uwo muryango. Dr Rodriguez n'umwigisha wungirije mw'ishuri rya Harvard aho yafashije gutangiza gahunda y'umushinga Health Delivery Project, akaba umwe mubashinze Daktari Diagnistics Inc ishinzwe guteza imbere ukwita kubuzima rusange mu rwego rw'ubuvuzi. Dr Rodriguez yarangirije muri Kaminuza ya Brown akaba afite impamyabumenyi yaherewe mw'ishuli ry'ubuvuzi rya Kaminuza ya Yale.

Dick Simon
Dick Simon

Bwana Dick Simon n'umwe mu bashinze imiryango Young Presidents Organization (YPO), Peace Action Network akaba no munama y'ubutegetsi y'umuryango World President Organization(WPO) ikaba imiryango inyuzwamo ibikorwa by'abakuru b'ibihugu. Ashishikazwa cyane na gahunda zo gushyigikira urubyiruko kandi akaba munama y'ubutegetsi y'ibigo nka Free the Children yita ku burenganzira bw'abana, Youth MicroCredit International and Onechild ikigo mpuzamahanga gitanga inguzanyo ziciriritse zifasha abana n'urubyiruko. Bwana Simon n'umunyamuryango mubigo Clinton Global Initiative, Ashoka Support Network ndetse na Aspen Institute. Imwe mumirimo ye harimo kwitanga mubikorwa bitanga inguzanyo ziciriritse yafatanije nibigo nka Action International, Kiva org, Unitus na Microcredit Summit hamwe na OneVoice na Seeds of Peace byita ku bibazo mu burasirazuba bwo hagati ndetse akaba akorana n'umuryango w'ubuvuzi mpuzamahanga wita kubuzima (Health International Medical Corps). Bwana Simon yarangije mw'ishuri rikuru rya Cornell University akaba anafite impamyabumenyi y'ishuri rya Harvard mu by'ubucuruzi.