Uko dukora
Intungamubiri dusanzwe tuzimenyereye
Aha twavuga nk'umunyu wa feri, karisiyumu na vitamini D.
Gahunda yo kongera intungamubiri nyinshi mu biribwa niyo nziza kandi amafaranga ayitangwaho angina n'atangwa kuri gahunda ikoresha intungamubiri nke, uretse ko kuri buri gahunda amafaranga atangwa ari make cyane. Kandi na none kubera ko ibihugu byinshi bigiye bigira gahunda yo kongera intungamubiri nke mu biribwa, kubisaba kongera intungamubiri nyinshi byatwara amafaranga make.
Aho kugira ngo dukore nkumushumi uhambira ahantu havunitse kugirango ugabanye ububabare bw'akanya gato ,duhitamo gufasha za leta n'uturere twazo mu gushyiraho gahunda zirambye zo kongera intungamubiri mu biribwa. Ikindi twemera ni uko ujya gukora urugendo ahera ku ntambwe imwe bityo inshuro nyinshi inzira nziza yo kugera ku ntego ari ugutanga inama maze gahunda ntoya umuntu akagenda ayagura buhoro buhoro .
Umubare w'ibihugu utari munini nibyo bifite gahunda zo kongera intungamubiri nyinshi mu biribwa.ahandi usanga barashyizeho amategeko n'ingamba zitita cyane ku ntungamubiri zose mu ntumbero zabyo .Kutagira intumbero runaka,kuri buri gahunda bituma abantu basubira inyuma bagafata igihe cyo kongera kwigangurana ibitekerezo ku cyakorwa .Icyogihe dukorera leta nk'iyo gahunda nyayo.Umuryango "Mwana ufite ubuzima buzira umuze wishyura amafaranga yose atangwa kuri iyo gahunda,ukorohereza kandi zaleta mu buryo bushoboka mu rwego rwo kwigenera no kwishyiriraho gahunda yongera intungamubiri nyinshi mu biribwa kandi izamara igihe kirekire.
Mu gihe iki n'iki kugirango amategeko arebana n'iyi gahunda atorwe bitwara hagati yumwaka umwe n'imyaka itatu.Bitewe rero nuko icyo gihe kingana,kugirango menye abaturage bagezweho ibiribwa byongerwemo intungamubiri bishobora gutwara amadorari hagati y'ibihumbi 200 n'ibihumbi 400.kugeza ubu gahunda nke cyane nizo zikoresha amafaranga agera kurayo.Dukorana n'imiryango myinshi nk'ikigo gishinzwe gahunda yo kongera intungamubiri mu biribwa,A2 Z na USAID., Umuryango wiyemeje kongera intungamubiri mu biribwa, Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku ndwara no kuzikumira, Ibigo bishinzwe ubushakashatsi ku ndwara hamwe na UNICEF kugira ngo dushyitse ku rwego ikoranabuhanga n'ubunararibonye bw'ibihugu. Gukora ibyo ariko ntibitubuza kuba ntaho tubogamiye
Kandi ntitumara igihe mu gihugu runaka.


