Virusi itera Sida n'indwara zandura
Mu mwaka wa 2001, Ishami rya loni ryita ku bana , UNICEF ryerekanye ko abana bagera ku bihumbi 800,000 bari munsi y'imyaka 15 bari baranduye virusi itera Sida. Muri bo 90% bayandujwe n'ababyeyi babo kuko umubyeyi aba yabuze icyo ahitamo hagati yo kuba yakwanduriza umwana mu mashereka no kutamwonsa kandi kutonsa bituma bana bapfa bakiri impinja bikuba inshuro esheshatu. Na none kuba ababyeyi benshi baba batazi ko banduye iyo virusi, bituma yanduza umwana atabizi. Bimaze kugaragara ko abana b'impfubyi cyane cyane iza Sida, bashobora kumara igihe kirekire badapfuye, ari ababa bafite vitamini A ihagije ndetse n'umunyu wa feri na zinki. Ni ukuvuga ko hari amafaranga menshi ashorwa mu kurwanya virusi ya Sida nyamara birengagije uburyo budahenze bwo gufasha impfubyi zayo kugira ubuzima buzira bwiza.Ibyo ni nabyo biboneka ku zindi ndwara zandura kandi ziteye inkeke. Amakuru dukesha ikigo gishinzwe gukurikirana mno gukumira indwara avuga ko marariya, iseru n'impiswi, bihitana abana bagera kuri miliyoni eshanu batarageza ku myaka itanu buri mwaka.Igituntu gihitana miriyoni ebyiri z'abantu buri mwaka naho indwara zo mu turere dushyuha zititabwaho zigahitana abantu ibihumbi 500.000. Nyamara umubare w'abantu bahitanwa n'izo ndwara ushobora kugabanukaho abangana cyangwa baruta 20%, baramutse bagejejweho ibiryo byongerewemo intungamubiri zihagije. Intungamubiri ni ngomba cyane mu gufasha isi gukemura ikibazo Cy'icyorezo cya Sida kimwe n'izindi ndwara zandura zihangayikishije isi nka marariya n'igituntu. Ibura ry'intungamubiri mu biribwa riha icyuho indwara nyinshi kandi zakagombye gukumirwa hakiri kare., Muri zo twavuga ubuhumyi, kuvukana ubusembwa, kudindira k'ubwenge no kubura amaraso mu mubiri Izo ndwara zitwara umutungo mwinshi cyane ugereranije n'uwatangwa mu kuzikumira. Mu gihe hariho ibibazo bikomeye by'ubukungu, Amafaranga ndetase n'imbaraga zitari ngombwa zikoreshwa mu gukemura ibibazo by'ubuzima byari bikwiye gukumirwa mbere. Bikaba bihumira ku mirari iyo hiyongereho ikibazo cya virusi itera sida kidasiba gufata intera ihambaye, kuko bituma ibibazo biterwa no kubura intungamubiri zihagije ndetse n'iby'imirire mibi byoyongera.Sida imaze gutuma abana barenga miliyoni 11 baba impfubyi kandi bagomba kwirwanaho bityo bigatuma bahura n'ibibazo binshi birimo kugira imirire mibi.
In the past there was always an adult around to do the work - to plant the seeds and plough the fields, Now, with one in four adults in the region HIV-positive, mnay people are too sick to work, or have already died, and it is the children, some as young as eight or nin, who are left to cope alone.
- UNICEF Goodwill Ambassador Roger Moore in Zambia

