VIEW THIS SITE IN:    ENGLISH   Français    Español    Kinyarwanda   Nepali
Abana bamaze gupfa kuvaho winjiriye kur'iyi site

Inganda zitunganya ibiribwa zivuga iki ku byo kongera intungamubiri?


Philip p. ushinzwe ubucuruzi mu ruganda rutunganya ifarini rwa Bogosari muri Indoneziya, agira ati: Amafaranga bitwara ni make cyane kandi bigatanga inyungu ifatika. Twahisemo gukemura icyo kibazo kuko gifitiye benshi akamaro kandi bigatuma n'uruganda rwacu rumenyekana.

Ku byerekeye kongera intungamubiri mu birbwa ku isi, Ubuyobozi bwa BASF bugira buti: Kongera intungamubiri mu biribwa ntibisaba ko abantu bahindura ibyo basanzwe barya.Bityo rero abantu byagenewe bakomeza barya ibiribwa bisanzwe gusa byongerewemo ntungamubiri bityo bakaba arimo bazikura

Brendan , umuyobozi w'uruganda rwa Australian Wheat Board, agira ati: Twe ibi tubibona nk'igikorwa kiza ku bukungu no ku kiremwa muntu, bityo uruganda rwacu rukaba rugamije kubiteza imbere.

Mu magambo ye De villiers, umuyobozi w'ihuriro ry'abanyenganda basya ibigori, agira ati: Twe nk'abanyenganda basya ibinyampeke ndetse n'abakora imigati twumva tunejejwe nuko ibicuruzwa dutunganya aribyo byatoranijwe ngo bibe inzira yo kunoza uburyo bw'imirire muri Amerika y'epfo. Nizeye ntashidikanya ko iyi gahunda izamenyakana no mu myaka izaza kugeza no ku buzukuruza bacu ; nk'imwe muri gahunda zihamye zabayeho mu mateka y'Afurika yo hepfo.

Dogiteri Mayike, umuyobozi w'ihuriro ry'abatunganya isukari muri Suwaziranda we ati: Kuba umuntu afite uburyo ntibivuga ko afite ubushobozi. Nyamara ni kibazo twese twumva kandi twakira neza, kuko kurwanya indwara ziterwa n'ibura rya VitaminiA ni amahirwe atazibagirana.

Naho Peter, umuyobozi mpuzabikorwa w'umuryango mpuzamahanga w'abatunganya isukari agira ati:Tureke kwirengagiza ko ingaruka zo kutagira icyo twabikoraho ari nyinshi cyane kurusha amafaranga byakoreshwa.