VIEW THIS SITE IN:    ENGLISH   Français    Español    Kinyarwanda   Nepali
Abana bamaze gupfa kuvaho winjiriye kur'iyi site

Ni izihe nyungu zo kongera intungamubiri mu biribwa mu rwego rw'ubukungu?

Ku mugabane w'Afurika honyine, indwara zituruka ku mirire mibi zihombya abantu bakora imirimo y'amaboko amafaranga arenze miriyoni Magana atanu z'amadorari buri mwaka. Ku byerekeye gutsindwa kw'abana mu mashuri, mu minsi iri imbere bishobora kuzaba bihombya ubukungu bw' Afurikla ho miriyoni Magana abiri z'amadorari buri mwaka.Abantu barenga 1/3 cy'abatuye isi bugarijwe n'ibibazo biterwa no kurya ibiryo bitarimo umunyu wa iyode aribyo kudindira mu bwenge bw'abana bahavukira bakaba bafite impuzandengo iri hasi cyane n'ibindi bibazo bijyana n'ubwenge. Umunyu urimo iyode ni kimwe mu biribwa byongera intungamubiri ku buryo bworoshye kandi budahenze. Ariko kandi ni nacyo kiribwa cya mbere kigira ingaruka ku myigire myiza y'abana.Mu gihe uwo mugabane ufite ikibazo cy'ingorabahizi cyo kugeza ku bawutuye uburezi buhamye, uhura n'izindi ngorane n'ikindi kibazo gisa n'aho kibangamiye iyo gahunda yo gusubiza ku murongo ubwenge bwangijwe n'ibura rya iyode mu birbwa barya.

Hafi ya kimwe cya kabiri cy'abagore na kimwe cya gatatu cy'abagabo batuye isi bafite ingorane baterwa no kubura umunyu wa iyode mu mubiri wabo. Abana barenze 20% bapfa bakivuka kubera kubura amaraso mu mubiri. Naho imitsindire y'abana yaba igabanukaho 2.5% kubera kutarya indyo irimo umunyu wa feri bikabaviramo kubura amaraso, n'utundi tubazo dutuma abantu batakaza ubushobozi bwo gukora imirimo ku mpuzandengo iri hagati ya 5 na 17%. Ibihumbi 500.000 by'abana bahura n'ubuhumyi buterwa no kuba bataboneye ku gihe ibiribwa birimo vitamini A. Ibyo rero bituma umwana ahinduka ikibazo ku muryango we kuko nta muti uvura ubuhumyi ubaha maze ubukungu bw'umuryango bukahazaharira. Kubera rero uruhare rukomeye vitamini A ifite ku buzima buzira umuze bw'umuntu, iyo ibuze aba afite ikibazo cyo kuba yakwanduzwa na mikorobe ku buryo buri hagati ya 23-40% bikaba na none byakongera ikibazo cyo kubyutsa indwara nka marariya n'iseru.

Ibibazo bya Vitamini B mu mubiri bigabanya ibibazo by'ubwonko nk'ikibazo cyo kurwara igicuri ku mpuzandengo irenga 70% , ibibari by'iminwa bivurwa bigakira ubirwaye abazwe kandi hakoreshejwe uburyo buhenze cyane. Mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere iyo umwana avukanye ubusembwa bukabije, nyina ahita areka imirimo yose yakoraga kugira ngo amwiteho, se agasigara arebera umuryango wenyine. Iikindi nuko uwo aba abaye ikibazo ku muryango kuko ubukungu bwawo buhagendera ku buryo bukabije. Ikibazo cyo kongera intungamubiri mu birbwa ntigikomeye cyane, uretse ku bihugu bikennye cyangwa bifite ibibazo by'ingutu nka Sida, Marariya, igituntu, inzara, indwara z'umuriro n'izindi. Biroroshye kubara inyungu igihugu kibona iyo abaturage bacyo babona ibiribwa byongereyemo intungamubiri. Ni ukugereranya amafaranga kigura ibyo biribwa n'ayo gitanga kivuza amafaranga kivuza abaturage iyo bafashwe n'indwara zikomoka ku ibura ry'izo ntungamubiri. Kuba abaturage babona Vitamini B ubwabyo byungura igihugu amafaranga 100 ku ifaranga rimwe