Kongera intungamubiri nyinshi mu biribwa mu gihugu cya Hondurasi na Gwatemara
Dukorana na Leta ya honderasi ihagarariwe na komite ishinzwe gushyiraho no kugenzura ubryo bwo kongera intunga mubiri mu biribwa, gutanga ibisimbura intungamubiri, kwigisha abaturage. Iyi gahunda ikazabera icyitegerezo akarere k'Amerika yo hagati.
Mu 2006, Ikigo cy'Amerika yo hagati na panama gishinzwe imirire, n'ikigo gishinzwe kurwanya no kugenzura ikwirakwira ry'indwara bifatanije n'umuryango w'abanyamerika ushinzwe ubuzima(PAHO) cyahawe inkunga na banki y'Amerika yo gutsura amajyambere mu rweo rwo gushyigikira gahunda yo kongera intungamubiri no kurwanya impfu z'abakiri bato bazize ikibazo cy'imirire mibi. Iyi gahunda irakomeje kandi twizeye ko izaba igeze ku ntego zayo nibura mu gihe cy'imyaka itatu.
Mu 2000, PHC yatumiwe na leta ya hondurasi ngo ikore ubushashatsi mu bitaro byo mu gihugu hose ku kibazo cy'imibereho y'abakiri bato cyane cyane iy'ubumuga n'indwara ziterwa n'imirire mibi. Iyi ikaba ariyo ntango yo kugena gahunda z'ubuzima bw'igihe kizaza.
Nibwo PCH, yegeranije amakuru yose arebana n'indyo ya buri munsi y'abagore batuye ibyaro n'imijyi ya Hondurasi, inatanga ibitekerezo byagenderwaho mu gushyiraho ingamba zihamye zo kongera intungamubiri no kwigisha abaturage kuzikurikiza. Twakoze na none inyigo igaragaza amafaranga ashobora gutangwa kubana bavuka bafite ibibaze biterwa n'imirire mibi. Ibyagezweho twabishyikirije Minisitiri w'ubuzima washyigikiye ko abagore bose bakwiye gukoresha aside forike. Ibi bikaba bayaranakozwe muri Gwatemala dufatanyije n'ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku buzima bw'imyororokere. Ibyagezweho byagaragaje inyungu nyinshi ziri mu kongera intungamubiri mu biribwa.
Mu rwego rwo gushaka ubundi buryo bwo gushyigikira iyo gahunda, PHC, ifatanyije na CDC ndetse na leta ya Hondurasi yashyizeho inasuzuma gahunda yo gukoresha mirigarama eshanu mu cyumweru aho gukoresha imwe ku munsi. Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bikaba byaragaragarijwe mu nama yo kurwanya indwara z'imiyobora ngogozi yateguwe n'ibihugu by'amerika yo hagati.

